Friday 11 January 2008

duseke too!!











akagabo kimanukiye kavuye kunywa agatama maze kageze kumuhanda gasanga abasirikare bifatiye igisambo barimo kugikosora maze kitera hejuru kati"nigute abantu bashinzwe umutekano aribo bawuhungabanya??maze abasirikare na discipline yabo bati "tubabarire afande!"vieux abwira igisambo ngo nikigendere maze abwira abarashi ati ngaho namwe nimumperekeze,bamujya inyuma jugu jugu agakinjiro koseeee ,maze bageze kwa muzehe abandi n'ubwoba bati"none se afande ko tutabamenye?nawe ariyamirira cyane ati"jye jye jye jye, jyewe John ubaza hano mugakinjiro ninde utanzi?maze abasirikare bakajya hejuru si ugukubita baragacura