Tuesday 4 December 2007

Uti Kagire inkuru!!

╠ umuntu yagiye gusenga hanyuma yumvabigisha ngo dukunde abanzi bacu,
noneho nyamugabo asohotse aratangire yitwaza ibyo yadukira amangurutsa
( inzoga ) si ukugotomera yiva inyuma!!
Umwigisha ( Pasteur ) amukubise ijisho arumirwa, aramwegera ati: ibyo ni ibiki
mwene Data? Undi ati : mwatubwiye ngo dukunde abanzi bacu kandi umwanzi wawe
ni uwakugusha mu cyaha, none rero kuba nankweye inzoga ni uko ari umwanzi wanjye ( igisindisha ) , ati none nayinkweye kuko nyikunze kandi ari umwanzi wanjye. Pasteur aramwegera ati ntuzongere kandi ujye ukizwa neza
si jye wahera hahera nyamugabo n'umwanzi we ( inzoga )

No comments: